Byahinduye isura muntambara y’ Uburusiya na Ukraine akebo kari kujya iwa mugarura kuri MOSCOW.

Uburusiya nabwo babucanyeho umuriro gusa Putin ati “Ndasubizi mu buryo bikwiye”

Intambara y’ uburusiya na Ukraine nimwe mu bibazo isi ihanganye nabyo muri iyi minsi kuko mugihe cyegera kungana n’ umwaka nigice imaze isi yajyiye ihura nibibazo bitari bicye byiganjemo ibura rya esanse, ibiribwa mubice bitandukanye byisi ndetse yateje ihungabana ryimabanire yamahanga kuko yatumye byinshi mubihugu bitangira gufata uruhande bimwe byiyemeje gushyigikira uburusiya ibindi nabyo byiyemeza gufasha Ukraine ikabasha guhangana nigihugu ubusanzwe cyigihangange mwisi nk’ uburusiya.

Ibihugu byiyemeje gushyigikira uburusiya birimo Belarus nibindi byahisemo kutagira uruhande muri iyi ntambara birangajwe imbere n’ igihugu cyi gihangange aricyo cy’ Ubushinwa, Ubuhinde, Turukiye, Africa Yepfo nibindi bitandukanye naho Ukraine yo byinshi mubihugu byibihange biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’ America, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Polonye, Ubuyapani nibindi Byinshi bisigaye kwisi byahisemo kuyishyigikira bituma iyintambara ijya kuryego benshi mubasesenguzi mumibanire namahanga bemezako ari indi ntambara yubutita yadutse ihereye mu burayi bw’ uburasirazuba, gusa hari nabandi bemeza ko imiryango yubufatanye nka OTAN ariyo ntandaro iri gutuma uburusiya bwiyemeza kurwana ubudakuraho kuko nkuko Moscow ibivuga OTAN yararengereye ishaka kwakira Ukraine iri mumarembo neza y’ Uburusiya ibi babifata nkicyugazi gikomeye batejwe nabo muburengerazuba bw’ isi.

Uburusiya ubwo bwatangiraga iyi ntambara bwatanagaje ko atarintambara yeruye ahubwo ari bikorwa bya gisirikare bitangijwe muri Ukraine mukurengera abaturage bavuga ururimi rwi kirusiya no gutabara abarimo bakorerwa jenoside nubutegetsi bwa Kiev nemezaga ko buyobowe na banazi bashya ndetse bashaka gushyira ikigihugu mumuryango wo gutarabarana mubya gisirikare OTAN ibi byari gutuma nkuko Leta Zunze Ubumwe z’ America zabigenje mubihugu byinshi bibarizwa muri OTAN bihashinga ububiko bwintwaro kirimbuza bigomba guhita bikorwa no muri Ukraine iri neza neza mumarembo y’ uburusiya, ibi rero Moscow yabibafashe nko kubura ubwinyagamburiro niko guhitamo gutangiza ibikorwa bya gisirikare nkuko Perezida Vladimir Putin yabitangarije isi yose ubwo ingabo ze zambukaga ku mugaragaro zerekeza muri Ukraine.

Ubu aho intambara aho igeze ni kurwego nihatagira igikorwa rero ntagihe kinini gisigaye ngo hitabazwe intwaro zari zaririnzwe gukoreshwa kuko uburusiya bwatangiye ibibitero buziko ntagihe bigomba gutwara ngo babe bamaze kwinjira Kiev ariko byarananiranye ahubwo ingabo za Ukraine zikomeza kurwana ubudakuraho zifashijwe na bafatanya bikorwa bayo mukurinda ubusugira bwabo kuko ikigihugu cyirwanyeho gihawe intwaro nabo muburengerazuba bwisi zimaze kurenga agaciro ka miliyari nyinshi zamadorari ya Leta Zunze Ubumwe z’ America, sibyo gusa kuko ubu aho intambara igeze noneho nuko na Moscow yatangiye kugerwaho ningaruka ziyi ntambara Putin yatangije kuri Ukraine kuko nayo itari gusiba koherezwamo indege zitagira abaderevu zihetse amatoni yibisasu zishaka kubiminjagira kuri mujyi wa mateka ubusanzwe kuva nyuma y’ intamabara y’ isi ya kabiri utaruhetse guterwamo igisasu na kimwe.

Kiev ntibura guhakana ko atari yo yohereza izi drone gusa ariko ikomeza kugaragaza ko yishimiye cyane ibikorwa kibi bikomeje gukubita ahababaza umwanzi wayo, nkubu ntagihe gishize izi ndege ziyoboye neza ku ngoro y’ amateka Kremlin ikoreramo Putin ubwo bendaga kwizihiza umunsi winsinzi gusa izi ndege zangijwe zitabashije kugera kuntego none muri iki cyumweru nabwo nkuko bitangazwa izindi ndege zayobowe kuri uyumujyi ziturikirizwa kunyubako zitandukanye biviramo abarusiya babiri kuhasiga ubuzima abandi nabo boherezwa kwa mugananga kwitabwaho gusa Ukraine yihutira kubihakana ko ntaruhare yabigizemo ariko bamwe mubayobozi bo muri Ukraine bati nabo nibumve akebo batugereramo abo nibakagererwemo.

Ntagikozwe iyi ntambara cyangwa se ibibikorwa bya gisirikare nkuko Moscow ibivuga biraza kuvamo intambara yeruye ishobora no kwitabazwamo ibitwaro bya kirimbuzi bikomeye bishobora bo kuza kuviramo ibindi bihugu kwisanga mubushyamirane bukomeye, kuko nkuko Perezida Vladimir Putin abivuga ibibikorwa byitera bwoba biri kugabwa ku Burusiya biraza gutuma nabwo busubizanya uburakari bukomeye naho umuyobozi wa bacanshuro bo muburusiya bari kurwana muri Ukraine baherutse no kwigarira Backmute bitwa Wagner Group umuyobozi wabo yitwa Evgeni Prigogine aherutse gushyira video kurubuga rwa Telegram anenga cyane ingabo zigihugu cye zitari kugira icyo zikora ngo zirikumire izi drone mugihe we n’ ingabo ze bakomeje kwigarurira uduce dutandukanye muri Ukraine.

Uyu murwanyi ubundi wahoze ari umutetsi wa perezida Putin yafashwenki mbaraga zikomeye zigihugu cye kuko yakoze byinshi muri iyi ntambara kandi najye atinya guhangara abayobozi bingabo za Barusiya ngo abwize ukuri kuba akenshi kuniganjemo amagambo asa no kubasomera mbere yo gufata Bakmuti yabanje gutangaza ko nihatagira igikorwa ngo ingabo ze zibone intwaro zihagije yaragiye kwivana muri yintambara butaracya kabiri ahita atangaza ko bamaze kwigaruri uyu munjyi wari wara naniranye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *