Bashimiye cyane perezida Kagame  kwongera kubagirira icyizere cyo kuba mu bagize Guverinoma

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yakoze nanone impinduka muri guverinoma aho yongeye gushyira abayobozi batandukanye mu myanya mishya muri guverinoma y’u Rwanda ibi byatangajwe n’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe mw’ itangazo ryaraye rishyizwe hanze mwijoro ryo kuruyu wa 22/08/2023 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ Intebe Edouard Ngirente. 

Uko abayobozi bashyizwe mu myanya mishya muri guverinoma y’u Rwanda nizindi mpinduka zabayemo nkuko byaraye bitangajwe na Primature, Gaspar Twagirayezu yabaye Minisitiri w’ uburezi asimbuye Dr Valentina Uwamariya yarasanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muriyi Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza nayisumbuye akaba yazamuwe muntera rero agiye kuyobora iyi Minisiteri y’ uburezi isanzwe imenyerewemo ibibazo bikomeye cyane bimaze gutuma besnhi bayisokamo batsinzwe bagasimbuzwa abandi ,

Dr Valentina Uwamariya nawe yahise agirwa Minisitiri muri Minisiteri yuburinganire niterambere ry’ Umuryango isanzwe izwi nka (MIJEPROFE) naho muzindi mpinduka zikomeye zakozwe muri Guverinoma y’ u Rwanda, Major Gen Albert Murasira yagizwe Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ ubutabazi yahoze ari Minisitiri w’ Ingabo yasimbuye Madam Kayisire Marie Solange wagizwe we Umunyamabanga muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bwi gihugu, Naho Dr Cloudine Uwera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibidukikije, undi waje muri guverinoma ni Sandrine Umutoni usanzwe ari umuyobozi w’ umuryango Imbuto Foundation yagizwe Umunyamabanga muri Minisiteri y’ Urubyiruko siwe gusa Nadine Gatsinzi Umutoni yagizwe Umuyobozi mukuru w’ urwego rushinzwe kugenzura iyubahurizwa ry’ ubwuzuzanye bw’ abagabo n’ abagore mwiterambere ry’ igihugu yarasanzwe ari umuyobozi w’ ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana yasimbura Rose Rwabuhihi warumaze igihe kirere muri uyu mwanya yashyizweho, naho uwari umunyamabanga muri Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu Assumpta Ingabire yasimbuye Nadine Gatinzi Umutoni ku mwanya wo kuyobora ikigo cy’ igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga bashimiye umukuru w’ igihugu kuba girira icyizere bamuezeranya gukomeza gukorera ku mihigo aho bose nkuko babitangaje bifashishije inkuta zabo kurubuga rwahoze rwitwa Tweeter ubu rwitwa X bashimiye umukuru w’ igihugu Minisitire w’ intebe Edourd Ngirente niwe washize umukono kwitangazo ryi mpinduka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoze muri Guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *