
Mu Rwanda Ku biro by’ Ambasade y’u Bubiligi i Nyarugenge hazamuwe ibendera ry’ Ababana bahuje ibitsina bahuriye m’ umuryango mumagambo y’ Impine LGBTIQ benshi mu baturage b’ u Rwanda ntago uyumuco w’ abaryamana bahuje ibitsina bawushyigikiye, aho bakunze no kubyamaganira kure cyane, kuko nko kubitekerezo byanyujijwe ku mbugankoranya mbaga benshi basa n’ abatishimiye kubona ikimenyetso nkicyo kizamurwa mu Rwanda aho hari n’ abatatinye gutera hejuru ko uwo muco, n’ abawushyigikiye badakwiye gushyigikirwa no guhabwa umwanya.
Ni kimwe mu bintu bifatwa nka kirazira mumuco nyarwanda gukorana imibonano mpuzabitsina n’ uwo muhuje igitsina kuko nkuko bigaragara mu mateka y’ u Rwanda n’amahano ndetse akomeye kimwe no mu bihugu bituranye n’ u Rwanda nka Uganda kirazira kikaziririzwa kuryama nuwo muhuje igitsina.
Nubwo ntaho bigaragara ko kuryamana nuwo muhuje igitsina bitemewe mu gitabo cy’ amategeko ahana mu Rwanda ariko kandi handitsemo ko bitemewe kuba wahohotera umuntu uwo ariwe wese cyane cyane noneho ushingiye ku bitekerezo bye, uwo ariwe, icyo aricyo, aho akomoka, Ururimi rwe cyangwa Idini kuko imigirire nkiyo yavuyemo urwango rwagejeje igihugu ku marorerwa ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994.
Mwifoto yamanitswe ahobose babona muriyi Ambassade banditseho ko ugeze muri iyo Ambassade y’Ububiligi yinjiye aho LGBTIQ ifite ubwisanzure.