18.5 C
New York
April 17, 2024
News Religion

Amadini: Abashinganye na Apôtre Paul Gitwaza Zion Temple bamugejeje mu rukiko, Ese n’iki basaba urukiko?

Abashumba bo mw’itorero Zion Temple batandatu barimo Paul Daniel Kukimunu, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Bishop Claude Djessa, Charles Mudakikwa na Richard Muya bose babarizwa mu bashinganye itorero Zion Temple na Paul Gitwaza, barasaba urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza Atakiri umuvugizi waryo kuko bo ngo bamwirukanye.

Muri Gashyantare 2022, nibwo aba bashumba batandatu batangarije Paul Gitwaza ko yakuwe ku mirimo ye yari ashinzwe muri Zion Temple. Gusa icyemezo cyabo cyaze kuvuguruzwa na RGB, aho RDB yavugaga ko kinyuranyije n’amategeko.

Mu kirego cyabo basabye urukiko gusesa icyemezo RGB yafashe kuko bavuga ko babona cyashingiye ku nyandiko mpimbano zitambamira ikurwaho rya Gitwaza.

Uru rubanza rwabaye ntamuntu n’umwe mu baregwa ndetse n’abarega bari mu rukiko, gusa hari hari ababunganira mu mategeko ku mpande zombi. icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa 11.

Zion Temple ni rimwe mu matorero mashya ariko yahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse rikaba ribara abayoboke batari bake barigiyemo bavuye mu yandi madini amenyerewe.

Uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero ryari ryaragabye amashami ahatari hake ku migabane y’u Burayi n’Amerika.

 

 

 

Related posts

USA: Donard J. Trump nkuko yahigitse Madam Hillary Clinton ashobora kongera guca akagahigo mumatora ategerejwe nubwo ari mu nkiko.

Ngenzi Kepfa

Fally Merci asanga kumenya amateka y’igihugu byabateye kumva ko bakwiye kurwanya ikibi cyose no guharanira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi.

Ngenzi Kepfa

MURUGENDO RW’IMYAKA 33 ARASHIMA AGASABA ABAKIRISITU KUMUSABIRA.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment