Ubu kuri WhatsApp ushobora guhindura no gukosora ubutumwa wohereje bitarenze iminota 15′

WhatsApp yatangaje ko abasanzwe bayikoresha bagiye kubona uburyo bushya bwo kuba nazajya babasha gukosora ubutumwa bwabo nkuko byari bisanzwe bikorwa ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Telegram na Signal.

 

Meta niyo kompanyi ifite WhatsApp mu nahingano zayo ndetse ni nayo ifite Facebook ndetse na Instagram, ikaba ytangaje ko umuntu azajya aba afite ububasha bwo guhindura ubutumwa bwe mu minota itarenze 15 mbere nyuma Yuko abwohereje.

Mu byumweru biri imbere nibwo ubu buryo buzatangira gukora ku bakoresha WhatsApp ku isi bagera kuri miliyari ebyiri.

 

Mu Buhinde niho WhatsApp ifite isoko rinini ku isi kuko abayikoresha muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 487.

Itangazo ry’uru rubuga ryo kuwa mbere rigira riti: “Kuva ku gukosora ikosa rito ry’imyandikire kugera ku kongera cyangwa kuvana bimwe mu butumwa bwawe, dutewe amashyushyu no kubazanira kugenzura kurushaho ‘chats’ zanyu.

 

“Icyo ukeneye gusa ni ugukanda ukagumishaho gato ku butumwa wohereje maze ugahitamo ‘Edit’, kugeza mu minota 15 wohereje ubutumwa”.

 

Ubutumwa bwavuguruwe buzajya bugaragaraho inyandiko ya “edited”, kugira ngo uwabwakiriye amenye ko bwahinduwe.

 

Gusa ntabwo buzajya bwerekana ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.

 

Iyi serivisi nshya ya WhatsApp ije nyuma y’uko izindi mbuga nkarwo za Telegram na Signal ziyitangije mu myaka hafi 10 ishize.

 

Umwaka ushize, Elon Musk, nyir’urubuga rwa Twitter, yavuze ko rugiye guha abarukoresha ubushobozi bwo guhindura no gukosora ubutumwa batangaje.

 

Ubu ‘Tweets’ zishobora guhindurwa inshuro runaka mu gihe cy’iminota 30 zimaze gutangazwa.

 

Cc: BBC