Africa N’abanyafurika bose bagera aho bifuza mu gihe buri wese yakwumva ko ari nka mugenzi we “Paul Kagame”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aremeza ko Afurika izagera ku cyerekezo yifuza mu gihe buri Munyafurika azumva ko ari nka mugenzi we.

 

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 13 Kanama 2023, mu birori bya Giants of Africa biri kubera muri B.K Arena kuva tariki ya 12 Kanama.

 

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Abanyafurika ari abavandimwe, yitangaho urugero nk’umuntu ufitanye isano ya hafi n’ibihugu bine. Ati: “Navukiye mu Rwanda, nkurira muri Uganda, umufasha wanjye avukira mu Burundi, duhurira muri Kenya, ubu turi hano. Abanyafurika ni abo turi bo.”

Perezida Kagame ashingiye kuri uru rugero, yavuze ko buri Munyafurika ari nka mugenzi we. Ati: “Turi abavandimwe, ndi wowe, uri njyewe. Kandi uburyo bwiza bwo kubyereka buri wese bunyura mu mpano ya siporo nk’uyu munsi. Aba bantu banini baba banini muri siporo no mu bindi kandi bitwibutsa ko njyewe nawe, twese, n’abandi tutari kumwe hano, twaba banini.”

Umukuru w’Igihugu yarwanyije imyumvire y’abashyira Abanyafurika inyuma y’abandi bose. Ati: “Iki gitekerezo cy’uko Afurika n’Abanyafurika bakwiye kugirirwa impuhwe, bagafashwa na buri wese kubera ko bisa n’aho turi ahantu aho turi inyuma y’abandi bose mu iterambere ry’ubwoko bwose, ririmo na siporo. Ariko dufite byinshi byadushyira imbere ya buri wese. Dufite buri kimwe, dufite abantu, dufite ubutunzi, dufite impano kandi abantu bacu bafite ubwenge nk’ubw’abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bamenye ko bafite ibyangombwa byose bibafasha gutera imbere, kandi byose bikagerwaho bahurije imbaraga muri byose. Ngo ibyo ntibakwiye kubyibutswa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *