Muruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda Urwenya rumaze gukundwa nabatari bake.kuri ubu Umunyarwenya umaze kwubaka izina muri iki gisata cy’urwenya Ndaruhutse Merci utegura ibitaramo by’ urwenya byitwa Gen-Z Comedy Show yongeye kwimurira ibibitaramo ahandi hantu hagutse.

Murugendo rw’imyaka ibiri irengaho amezi make ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show byagiye byimurirwa mu bice bitandukanye.
ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2022 bibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center aho byamaze umwaka hakaza kuba hato bitewe n’urukundo rw’ abanyarwanda babyitabira bikaza kwimurirwa muri Mundi Center Rwandex ahari hagutseho gato gusa abantu byabyitabira bakomeje kwiyongera naho hakuzura cyane bamwe bakanahagara mugihe gito bihamaze byimuriwe ahandi hagutse kurushaho.

Mukiganiro cyihariye Umunyarwenya Ndaruhutse Merci utegura ibi bitaramo yagiranye n’umunyamakuru wacu Ngenzi Eddy Peter yatangiye amubwira impamvu bimuye ibibitaramo naho babyimuriye
Merci yagize ati “Impamvu nahahinduye abantu bari basigaye baba benshi bagahagarara bikanyerekako ntagihe ngifite kuri Mundi ngomba gukemura icyo kibazo mumaguru mashya, kuko umuntu aje muri Show agahagarara biragoye ko azagaruka, Kandi ikindi yahitaga yishyiramo ko nanatindaho gato aribuhagere agahagarara bigahita bituma yitahira ariko azajya aza igihe icyaricyo cyose abone aho yicara yisanzure”
Yakomeje agira ati “Tugiye gukorera Camp Kigali ubu niho izajya ibera ndetse tugiye gukomeza kuzamura abanyempano bashya nkibisanzwe mbese icyo twahinduye gusa ni aho Gen-Z Comedy Show izajya ibera”
Ku kibazo cyo gukomeza kuzamura impano yakomeje yongeyeho ko “Araza gukomeza gukora nkibisanzwe, icyahindutse nahantu gusa intumbero impano z’abana babanyarwanda nukuzigaragariza noneho ahantu hagari kuburyo noneho abantu bababona bavugako abana babanyarwanda bafite impano.” yagize icyo asaba abanyarwanda ati ” ikintu nasaba abanyarwanda nugukomeza kudushyigira nkuko badushyigikiye tukiri mu Rugando (Kimuhurura aho yatangiriye) bakomeze badushyigikire nibo batumye twongera kwimuka bazakomeze badushyigikire natwe ntituza batenguha kuri content nkibisanzwe”
Murwenya rwinshi yateguje abantu agira ati “kuruyu wa kane bitegure Ibintu bishya gusa gusa blague(urwenya) zo hejuru cyane, Ibintu bizaba biri hejuru kurindi rwego cyane kabisa, nkuko impano nshya arizo zirikubikora neza nubundi hazaba harizindi mpano nshya Ibintu bizaba biri kurundi rwego ntamuntu uzataha nkuko yaje, guseka byongera iminsi yo kubaho twe twongera imyaka yo kubaho. Gahunda izabimburira izindi ni tariki 21/Nzeri/2023 kuwa kane kwinjira bizaba aribisanzwe ahasanzwe ni 5000 naho imyanya bageneye abicyubahiro (VIP) ni 10000 kuva saa kumi nebyiri amarembo azaba afunguye.

