Muri Kenya ahateraniye Inama nyafurika ibaye kunshuro ya mbere ku mugabane yiga kikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe haraye habereye Inama 22nd y’ Abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’iburasirazuba, yarifite Intego yo kwigira hamwe kwa Bakuru b’ibihugu bigize uyu muryango “Gutezimbere kwishyira hamwe murwego rwo kwagura ubutanye” iyi ntego yizweho muri y’inama ya 22 y’ Abakuru bibihugu muri EAC nimwe muntego uyu muryango ufite mugukoza kwagura no guteza imbere abaturage bagize uyu muryango ndetse no gufatanya gukemura bimwe mubibazo biwugarije birimo nikibazo cy’ingutu cyiri muburasirazuba bwa kimwe muri bibihugu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cy’imitwe yitwaje intwaro.

Nkuko byagagajwe mw’itangazo ryashyizwe hanze n’ ubunyamabanga bwuyu muryango bukorera Arusha muri Tanzania I Nairobi muri Kenya abitabiriye iyi nama ya 22 y’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ni HE Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, HE Salva Kiir Mayardit wa Sudani Yepfo, HE Dr William Samoei Ruto wa Kenya, HE Paul Kagame w’u Rwanda,HE Samia Suluhu Hassani wa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Hon Jean Michel Sama Lukonde Minisitiri w’intebe waruhagarariye HE Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse Rt Hon Rebecca Alitwala Kadaga 1st Deputy PM akaba na Minisitiri Ushinzwe ububanyi n’amahanga m’ Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba waruhagarariye HE Yoweli Kaguta Museveni niba bitabiriye iyi nama I Nairobi muri Kenya.
Umwanzuro watangirijwe muriyi nama ya Nairobi Ingabo za EAC zizwi kw’izina rya EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo. Manda yiz’ingabo za EACRF yari yitezwe kurangira ku wa gatanu w’iki cyumweru. Ubu yongerewe kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 , mu gihe hagitegerejwe “raporo y’isuzuma y’akanama k’abaminisitiri”. Iyi nama yabereye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, Mu nama y’abategetsi bo muri EAC yabereye i Bujumbura ku itariki ya 31 Gicurasi, hari hemejwe kongerera igihe cy’umutwe w’ingabo z’akerere kugira ngo habungabungwe “intambwe” yatewe.
Uyu mutwe w’ingabo washyizweho n’abategetsi bo mu karere muri Kamena 6 mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe. Kuva mu Kuboza 12 mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, Kuva uyu mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.

